Hakizimana Muhadjiri wa APR FC mukinnyi wo hagati ukina inyuma y’umwataka, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2017-2018 atsinze Rwatubyaye Abdul ndetse na Gael Duhayindavyi wa Mukura VS.
Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, cyateguwe na East African Youth Development Agency. Uyu muhango wo gutanga ibihembo ku ndashyikirwa muri siporo mu Rwanda, wabaga ku nshuro ya gatatu. Ni igihembo gihabwa abakinnyi bahize abandi mu mikino itandukanye, abatoza bitwaye neza, ndetse n’abafana.
Ntabwo Muhadjiri yabashije kuboneka kuko ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu iri kwitegura Côte d’Ivoire, igihembo cye cyafashwe na Rujugiro. Muhadjiri yafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize w’imikino, aba uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi n’ibitego 13. Ibi ni nabyo bashingiye ho ahabwa iki gihembo.
Usibye Muhadjiri wegukanye igikombe, muri ibi birori kandi APR Fan Club Zone 1nayo yahembwe nka Fan Club yitwaye neza umwaka ushize ndetse na Munyaneza Jacque umufana wa APR FC uzwi nka Rujugiro nawe akaba yahembwe nk’umufana mwiza w’umwaka usize. Umuyobozi wa Fan Club Zone 1 Dan yavuze ko bibanejeje ariko batagiye kudamarara ngo nuko bahembwe avuga ko ahubwo ko aribyo bigiye gutuma bakuba kabiri imbaraga bakoresheje umwaka ushize.
Ati: twe nka Zone 1 turishimye pe, nibyiza iyo ukora ibintu byiza bikabonwa n’abantu bose hanyuma ukanashimwa rero niyo mpamvu bitunejeje, ariko kandi rero bidahaye ihurizo ryo kurushaho gukora cyane, nta kudamarara tugiye gukuba kabiri imbaraga twakoresheje uriya mwaka, ntabwo turi bwicare ngo tudamarare ngo n’uko duhembwe, ayo, guhembwa nibyiza ariko biba bisaba ngo urushe gukora rero natwe tugiye kongera imbaraga.
Iki gihembo akaba ari inshuro ya gatatu gitanzwe. Umwaka utaha kikaba kizatangwa imikino nyirizina y’uwo mwaka ikirangira, bitandukanye n’uko bajyaga bagitanga imikino y’undi mwaka yaratangiye.