E-mail: administration@aprfc.rw

Muhadjiri na Sugira bafashije APR FC gukura amanota atatu kuri Police FC

Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

Hakizimana Muhadjili niwe wafunguye amazamu umukino ugitangira ku munota wa mbere (1’) mbere y’uko Sugira Ernest ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 81’ biturutse ku mupira mwiza yahawe na Ombolenga Fitina.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 35 mu mikino 14 imaze gukina mu gihe igifite ikirarane cy’umukino umwe igomba kuzasuramo Sunrise FC kuwa 23 Mutarama 2019 i Nyagatare.

Nizeyimana Mirafa yahuraga n’ikipe yahozemo

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Nizeyimana Mirafa yasimbuye Nshimiyimana Amran, Byiringiro Lague asimburwa na Issa Bigirimananaho Sugira Ernest asimburwa na Nsengiyumva Moustapha.

N’umukino abafana ba APR FC beretse umukinnyi Hakizimana Muhadjiri ko bamukunda kandi ko batahaye agaciro ibyari bimaze iminsi bivugwa ko yirikanywe muri APR FC. Ibi abafana babimweretse ubwo bari baje bitwaje ibyapa bimushyigikira mu kazi abakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published.