Ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines FC ibitego bibiri ku busa kuri stade Umuganda byombi byatsinzwe mu gice cyambere.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa cyenda (25′) gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana kuri coup- franc nyuma y’ikosa n’ubundi yari amaze gukorerwa, maze awuteye awuboneza neza mu rushundura. Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 32’ w’umukino gitsinzwe na Byiringiro Lague n’umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Issa Bigirimana.
APR FC yatangiye gukora impinduka mu gice cya kabiri aho Nshimiyimana Amran yasimbuye Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude asimbura Hakizimana Muhadjiri naho Itangishaka Blaise asimbura Butera Andrew.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise yuzuza amanota icyenda 12 mu mikino ine ya shampiyona batarinjizwamo igitego na kimwe, kuko imukino APR FC imaze gukina yagiye yinjiza ibitego bibiri bityo ikaba izigamye ibitego bitandatu 8.
APR FC ikaba yagumye i Rubavu ari naho igiye gukomeza gukorera imyitozo ku munsi w’ejo ku Cyumweru saa kumi (16H00) bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza na Etincelles FC kuri uyu wa Kabiri i Rubavu kuri stade Umuganda.