APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa cumi na karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Kane i Nyamirambo kuri stade ya Kigali.
APR FC yatangiye imikino yo kwishyira ya shampiyona idafite bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho barimo kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste ugifite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Hakizimana Muhadjili urwaye Angine(tonsilitis)
Umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves urwaye malariya, rutahizamu Sugira Ernest nawe ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse na Ntalibi steven nawe wavunitse mu ivi akaba we agomba no kubagwa, abo bose ntibashoboye kugaragara mu mukino w’umu si wa 16 wa shampiyona.
Bitandukanye n’umukino wa mbere, APR FC noneho izakina na Musanze FC yagaruye kizigenza Hakizimana Muhadjiri wanakoze imyitozo yose neza ndetse akaba ari kumwe n’abagenzi be mu mwiherero i Shyorongi.
Mu kiganiro n’umutozo Zlatko yatubwiye ko yiteguye neza uyu mukino n’ubwo ikipe ye ngo yugarijwe n’imvune n’ubundi burwayi butandukanye. Ati: Mebere na mbere ndagira ngo mbanze mshimire abakinnyi banjye uku bitwaye mu mukino duheruka gukina bitwaye neza tubasha kubona amanota atatu kandi nibyo byari bikenewe.
Zlatko yakomeje avuga uko biteguye umukino uzabahuza na Musanze FC. Ati: Umukino w’ejo tuwiteguye neza, abasore bameze neza, ubu dusoje imyitozo ya nyuma, urabona ko n’abari barwaye batangiye gukira, ubu Muhadjiri yamaze kugaruka kandi ndizera ko nabandi bari hafi kugaruka, turizera ko n’ejo bizagenda neza.
Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 38 mu mikino 16 imaze gukina, mu gihe Musanze bazakina nayo iri ku mwanya wa 11 ikaba ifite amanota 16 mu mikino 16 nayo imaze gukina.