Umukinnyi wo hagati ukina inyuma y’umwataka, kandi unashobora no gukina nk’umwataka, Hakizimana Muhadjiri wa APR FC mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka washize wa 2017-2018 mu mupira w’amaguru.
Iki n’igihembo gitangwa buri mwaka kigategurwa na kompanyi yitwa East Africa Youth Development Agency, iki gihembo akaba ari inshuro ya kane kigiye gutangwa. Ni igihembo gihabwa abakinnyi bahize abandi mu mikino itandukanye.
Hakizimana Muhadjiri n’umwe mu bakinnyi bahatanira icyo gihembo, akaba ari mu bakinnyi batatu bagomba kuzavamo umwe wahize abandi mu gutorwa n’abafana, n’ukuvuga uzaba yagize amajwi menshi niwe uzahabwa icyo gihembo mu mupira w’amaguru igihembo kizatangwa tariki 16 Werurwe. Igikorwa cyo gutora kikaba cyaratangiye uyu munsi kuwa Gatandatu gutora bikorwa unyuze ku rubuga www.karisimbievents.com
Muhadjiri aganira n’umunyamakuru wa APR FC akaba yamubwiye ko yabyishimiye, avuga ko byose biva mu gukora cyane. Ati: mbere na mbere ndashimira abangiriye ikizere bakanshyira muri batatu bahatanira iki gihembo, ni ibintu byiza cyane nabyishimiye, byose biva mu gukora cyane, n’ubundi nzakomeza nkore cyane kuko ni jyewe bifitiye umumaro rero ndasaba abakunzi b’umupira w’amaguru kuntora ubundi tuzishimane dutwaye igihembo ndabashimiye.
Muhadjiri uwaka washize yabashije guhesha ikipe ye APR FC igikombe cya shampiyona ndetse ni nawe mu kinnyi watsinze ibitego byinshi muri APR FC umwaka ushize yatsinze ibitegi 13 kandi n’uyu mwaka aho imikino ya shampiyona igeze, Muhadjiri amaze gutsinda ibitego 8.