E-mail: administration@aprfc.rw

Muhadjiri mu bakinnyi 20 bari mu mwiherero, Kimenyi ati: ntibirarangira

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Espoir mu mukino w’umunsi wa makumyabiri n’icyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 15h30′.

Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye n’umunyezamu Kimenyi Yves, tumubaza niba ku ruhande rwabo nk’abakinnyi bagifite ikizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’uko batsinzwe na AS Muhanga.

Ati “Nibyo koko tumaze iminsi tutitwara neza ngo tubashe kubona amanota atatu nk’uko ubivuze, ariko kandi ndagira ngo nkwibutse ko shampiyona itararangira isigaje imikino ibiri kugira ngo irangire ayo n’amanota 6, ushingiye kuri iyo mibare nkubwiye ntabwo turakurayo ikizere byose birashoboka na cyane ko ikipe ituri imbere iturusha amanota ane gusa”.

Kimenyi kandi twamubajije uko biteguye uyu mukino uzabahuza n’ikipe ya Espoir. Ati “Umukino tuwiteguye neza, tumeze neza nta kibazo na kimwe dufite nawe urabibona no mu myitozo ko n’abakinnyi banafite morare, nta kibazo na kimwe dufite n’ubwo dufite abakinnyi bamwe batazaboneka muri uyu mukino nta kundi APR FC ifite abakinnyi benshi kandi bose bafite ubushobozi bwo gukina umupira kandi mwiza.”

Nyuma y’iyi myitozo abakinnyi barimo rutahizamu Hakizimana Muhadjiri na Dany Usengiman bakaba bahose bajya mu mwiherero i Shyorongi. APR FC izakina uyu mukino idafite umukinnyi wayo wo hagati Andrew Butera ukirwaye marariya ndetse na Rusheshangoga Michel ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Tubibutse ko umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe yombi hari tariki 11 Mutarama uyu mwaka kuri stade ya Rusizi, icyo gihe APR FC yatsinze Espoir igitego 1-0. APR FC izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 62 ikaba iri ku mwanya wa 2, mu gihe ikipe ya Espoir izaba ari umushyitsi, yo ifite amanoto 36 ikaba iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.