E-mail: administration@aprfc.rw

Muhadjiri ashobora kutagaragara mu mukino APR FC izakina na Espoir kuri uyu wa Gatandatu

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa makumyabiri n’icyenda, APR FC nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga, ikaba igomba kwakira ikipe ya Espoir kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nubwo APR FC imaze iminsi yitegura uyu mukino, ifite bamwe mu basore bayo bashobora kutazagaragara muri uyu mukino nka Hakizimana Muhadjiri urwaye angine akaba atanaheruka kugaragara mu myitozo, Nadrew Butera nawe ukirwaye marariya, ndetse na Rusheshangoga Michel ufite amakarita atatu y’umuhondo nawe ntazagaragara muri uyu mukino.

Nubwo harimo abatazagaragara muri uyu mukino, indi nkuru nziza ku ruhande rwa APR FC n’uko rutahizamuwayo Dany Usengimana yagarutse nyuma yo kutagragara mumukino bakinnye na AS Muhanga kubera imvune yagiriye mu myitozo mbere y’uwo mukino, ariko ubu akaba ameze neza ndetse yanatangiye imyitozo.

APR FC ikaba ifite ihurizo rikomeye cyane ryo kudatakaza umukino n’umwe mu mikino ibiri isigaye ya shampiyona kugira ngo biyongerere amahirwe yo kuba yagumana igikombe cya shampiyona. Ikipe ya APR FC ikaba izakora imyitozo ibanziriza iya nyuma ku munsi w’ejo saa cyenda n’igice (15h30′) i Shyorongi.

APR FC izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 62 ikaba iri ku mwanya wa 2, mu gihe ikipe ya Espoir izaba ari umushyitsi yo ifite amanoto 36 ikaba iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.