E-mail: administration@aprfc.rw

Mugunga Yves yagarutse mu myitozo nyuma y’imvune yari amaranye amezi abiri

Kuri uyu wa Kane Tariki 21 Gashyantare, rutahizamu Mugunga Yves yagarutse mu myitozo nyuma y’amezi abiri afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi ry’ibumoso.

Hari Tariki ya 21 Ukuboza 2019, ubwo Mugunga yahuraga n’imvune mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro i Remera, ubwo uyu rutahizamu yinjiraga mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye Dany Usengimana akaza gusoza umukino ahuye n’imvune yo mu ivi yatumye amara hanze amezi abiri, aho yasibye imikino itanu ya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Intwari 2020, hiyongereyeho n’imikino ibiri y’ijionjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro.

Mugunga yakoranye imyitozo na bagenzi be arayirangiza

Mu myitozo yo kuri uyu wa kane y’amasaha abiri yari iyobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil ndetse n’umwungiriza we Nabyl Bekraoui, nibwo uyu rutahizamu yakoranye n’abandi mu kibuga arayirangiza yose uko yakabaye.

Aganira na APR FC Website, Mugunga akaba yatangaje ko agiye gukora cyane kugira ngo agaruke mu bihe byizandetse no guatanira umwanya we.

Yagize ati “Nibyo koko maze igihe ntagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune ariko ubu meze neza nta kibazo, sinavuga ko niteguye neza kuba natangira nkina muri iyi minsi, ariko ngiye gukora cyane kugira ngo ngaruke mu bihe byiza ndetse mpatanire umwanya ubanza mu kibuga, mfashe n’ikipe yanjye gukomezanya agahigo wo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse n’ibindi bikombe byose bikinirwa hano iwacu muri uyu mwaka.”

Nyuma y’amezi abiri Mugunga Yves yatangiye imyitozo
Muganga wa APR FC Capt. Jacques Twagirayezu niwe witaye kuri Mugunga kugeza agarutse mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published.