Umukinnyi wo kuruhande ukina asatira w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Mugisha Gilbert, yatangiye imyitozo yoroheje nyuma y’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona APR FC yakinnye na Gasogi United ,umukino APR FC yatsinze ibitego 2-0.
Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi bashya bongewe muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Rayon Sports, akaba yaragize ikibazo mu kagombambari ubwo bakinaga na Gasogi United, byanatumye atagaragara mu mukino wakurikiyeho wa shampiyona.
Kugeza ubu Mugisha Gilbert akaba amaze ibyumweru bibiri atagaragara mu kibuga ari nako akurikiranwa n’abaganga ubu akaba yatangiye imyitozo yoroheje ari nako agenda agaruka mu kibuga.