E-mail: administration@aprfc.rw

Mugiraneza kapiteni wa APR FC yijeje abakunzi ba APR ko bazitwara neza kuwa gatanu ubwo bazaba bakina na Police

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste, yashimiye abafana ba APR FC bo muri zone ya 5 ariyo Online fanclub ubwo babasuraga mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu mbere y’uko bakina na Police umukino wa 1/4 ubanza w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatanu.

Ndabashimira mu buryo bwimazeyo, mu rugamba tumazemo iminsi rwa shampiyona, ntabwo rwari rworoshye, nta n’ubwo twari kurwishoboza twebwe ubwacu, cyane nko ku mikino yo mu ntara nibwo biba bikomeye ku bibuga bibi, aho twajyaga hose twasangaga abafana bacu ari bo benshi kurusha ab’ ikipe tugiye gukina bigatuma umukinnyi yiyumva nk’aho ari mu rugo.

Kapiteni Mugiraneza yakomeje abasaba gukomeza kubaba hafi mu mikino y’igikombe cy’Amahoro ndetse anabemerera ko ikipe izitwara neza, ndetse kuri uyu wa Gatanu bashaka kongera kubagarurira ibyishimo.

Mwarakoze cyane. Byaba byiza mukomeje kutuba hafi muri uru rugamba turimo rw’igikombe cy’Amahoro kuko murabizi icyo Igikombe cy’Amahoro kivuze kuri APR FC. Abakinnyi bari tayari bameze neza n’ubwo harimo bacye barwaye, ariko abahari bazabikora. Dufatanyije hamwe twese nk’abakinnyi namwe ndumva ntacyatunanira. Muzongere mutube hafi kuri uyu wa Gatanu, turebe ko twabagarurira ibyishimo byanyu.

APR FC ikaba iza gukora imyitozo ya nyuma uyu munsi kuwa kane saa 15H30 i Shyorongi mbere yo guhura na Police fc ku munsi w’ejo kuri sitade ya Kicukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.