E-mail: administration@aprfc.rw

Mu mibare: Uko umutoza Mohammed Adil yitwaye kuva ageze muri muri APR FC

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yerekanywe nk’umutoza mukuru wa APR FC tariki ya 2 Kanama 2019, umunsi na none herekanywe abakinnyi bashya ba APR FC bari bagiye gutangira ikiragano gishya cy’ikipe yari ifite intego yo kwegukana ibikombe byose yari igiye guhatanira mu mwaka wa shampiyona wa 2019-20 watangijwe na shampiyona y’umupira w’amaguru tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Nyuma y’iminsi 10 mutoza Adil yerekanywe, APR FC yerekeje mu mikino ya gisirikare tariki ya 12 Kanama ndetse yegukana igikombe itsinze imikino 3 itsindwa umwe.

APR FC yari iyobowe na Mohammed Adil Erradi yegukanye igikombe cy’imikino ya gisirikare

Nyuma y’imikino ya gisirikare, ikipe y’ingabo z’igihugu yagarutse kwitegura umwaka wa shampiyona wa 2019-20, itangirira ku irushanwa ry’Agaciro ryabanjirije uwo mwaka, ikina imikino ibiri itabashije kwitwaramo neza. Ku ikubitiro tariki ya 13 Nzeli yatsinzwe na Mukura Victory Sports kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari arangije igitego 2-2. Mu mukino wa kabiri wabaye tariki ya 15 ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinzwe na Police FC igitego 1-0, isoza iri rushanwa iri ku mwanya wa kane.

Hari kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019, nibwo shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru yatangiye maze APR FC itangira inganya na AS Kigali igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali, ikipe y’ingabo z’igihugu yari iyobowe na Mohammed Adil Erradi yakomeje kwitwara neza ndetse itwara igikombe idakozwe mu jisho. Yatsinze imikino 17, inganya 6 ntiyatsindwa n’umwe, yinjije ibitego 44, yinjizwa 11 isoza izigamye ibitego 33.

SAPR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2019-20 idatsinzwe mu mikino 23

Mohammed Adil wari uyoboye abasore bari bamaze imikino 18 bataratsindwa, yitwaye neza mu gikombe cy’intwari cyatangiye tariki 25 Mutarama, APR FC yatsinze imikino ibiri harimo uwo yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-1, itsinda kandi Police FC 1-0 ndetse inganya na Kiyovu Sports 0-0 kuri Stade Amahoro, yegukana iki gikombe ndetse kiba cya kabiri uyu munya-Maroc yari yegukanye mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Umutoza Mohammed Adil yafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana Igikombe cy’intwari cya 2020

Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru (Rwanda Premier league) yarakomeje iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 aho yahagaze tariki 14 Werurwe ku munsi wayo wa 23, Mohammed Adil n’ikipe ayoboye bari ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 57 mu mikino 23 batsinze 17, banganya 6 nta n’umwe batsinzwe, bituma APR FC ishyikirizwa igikombe cya shampiyona tariki ya 22 Gicurasi, ari nabwo umwaka wa shampiyona wa 2019-20 waje kurangira.

Ibikorwa by’umupira w’amaguru byasubukuwe nyuma y’amezi umunani muri Nzeli 2020, ari nabwo ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiraga imyitozo tariki ya 5 Ukwakira yitegura imikino ya CAF Champions league, yaje gutombora Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere.

Mu mukino wa mbere wakinwe tariki ya 28 Ugushyingo, Mohammed Adil yitwaye neza atsinda K’Ogalo ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali, mu mukino wa kabiri amahirwe ntiyamusekera APR FC iza gutsindwa ibitego 3-1 kuri Stade ya Nyayo yo mu mujyi wa Nairobi ndetse ikipe y’ingabo z’igihugu isezererwa muri iri rushanwa.

APR FC ntiyagize amahirwe yo gukomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league

Adili ari muri APR FC amaze kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato:
Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yazamuye impano z’abakinnyi batandukanye akoresheje ijisho rye ryibanda ku bakiri bato, aha hafatwa urugero kuri Ishimwe Annicet werekeje muri APR FC ku myaka 16 gusa, Nshimiyimana Yunussu, Ngabonziza Gylain, Mugunga Yves yazamuriye urwego, Nshuti Innocent ndetse na Niyomugabo Claude n’abandi batandukanye kugeza ubu bahagaze neza.

Umutoza Mohammed Adil yazamuye impano z’abakinnyi bakiri bato zirimo Ishimwe Annicet

Yabengutse impano zari zihishe:
Mu mukino rukumbi APR FC yatsinzemo AS Muhanga ibitego 2-0 kuri Sitade ya Muhanga, niho umutoza Adil yakunze imikinire ya Ruboneka Jean Bosco ukina hagati na Ndayishimiye Dieudonne bituma abagura muri APR FC abifashijwemo n’ubuyobozi. Kuri ubu Ruboneka Jean Bosco hagati ni umwe mu bakinnyi babanza muri 11 mu ikipe y’ingabo.

Impano idasanzwe ya Nsanzimfura Keddy yageze muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports , uyu mukinnyi yigaragaje mu mukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0 tariki ya 10 Werurwe 2019, Uyu musore w’imyaka 17 gusa ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu yanyuze cyane umutoza Adil maze amufungurira umuryango winjira mu kipe y’ingabo z’igihugu, uyu musore w’imyaka 17 gusa nawe yaje kubishimangira mu mukino yatsinzemo igitego ikipe ya Gor Mahia mu mukino wo kwishyura kuri Stade ya Nyayo mu mujyi wa Nairobi. Kugeza ubu Nsanzimfura Keddy ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ruboneka Jean Bosco yabengutwe n’umutoza Mohammed Adil wamubonye mu mukino umwe gusa
Nsanzimfura Keddy ari mu bakinnyi bari kuzamuka neza

Adil yongereye umubare w’abakinnyi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu:
Tariki ya 2 Ugushyingo nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 11 ba APR FC muri 38 bagombaga kwitegura imikino ibiri yahuje u Rwanda na Cape-Vert mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN 2022, mu rutonde ntakuka aza guhitamo batandatu barimo bane babanje mu kibuga muri iyi mikino yombi.

Si muri iyi mikino ibiri gusa, kuko tariki ya 26 Kanama, mu bakinnyi 25 bari bahamagawe kwitegura Seychelles mu mukino ubanza wo guhatanira itike y’igikombe cy’isi , u Rwanda rwakinnyemo n’Ibirwa bya Seychelles Kuwa Kane tariki 5 Kanama 2019, wabereye kuri ‘People’s Stadium’ mu mujyi wa Victoria mu birwa bya Seychelles, APR FC yari ifitemo abakinnyi umunani.

Umubare w’abakinnyi mu ikipe y’igihugu wariyongereye

 

9 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published.