Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi bane bashya baheruka kwerekanwa baguzwe na APR FC, biyongera kubaziyambazwa mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-21.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 26 Nyakanga, tukaba twaganiriye n’uyu rutahizamu adutangariza byinshi mu buzima bwe, anavuga ko ubu umutima we uri muri APR FC ndetse ko yiteguye gutanga imbaraga ze zose.
Izina Bizimana Yannick ryatangiye kumenyekana nyuma yo kwitwara neza muri AS Muhanga agatangira gushakishwa n’amakipe atandukanye, ari bwo yaje gufata umwanzuro wo kwerekeza muri Rayon Sports, ari naho yari amaze umwaka umwe wa 2019-20 ubu akaba ari umukinnyi mushya w’ikipe ya APR FC.
Rutahizamu Bizimana Yannick akaba yaratsindiye Rayon Sports ibitego umunani muri shampiyona ya 2019-2020.