Myugariro wa APR FC Buregeya Prince aratangaza ko umwaka utaha w’imikino bazakora ibishoboka byose bakagera ku ntego bafite yo kugera mu matsinda y’imikino ya Afurika (CAF Champions league).
Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama, tumubaza byishi bitandukanye kuri shampiyona y’umwaka ushize, ndetse anadutangariza uko muri iyi minsi hatari gukinwa imikino, uko we arimo yitegura imikino y’umwaka utaha wa 2020-21 dore ko byamaze no kumenyekana ko izatangira tariki 30 Ukwakira.
Tubibutse ko uyu myugariro Buregeya Prince shampiona ya 2018-19 yakinnye imikino yose kandi iminota yose uko ari 90 usibye iminota ibiri gusa yo ku mukino wa nyuma yaje gusimburwa.