Ahishakiye Haritier umunyezamu w’ikipe ya APR FC aratangaza ko kumutiza muri Marines byazamuye urwego rwe ari nabyo byamufashije gukora cyane kugira ngo abe yagaruka mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye nawe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 09 Kanama, tumubaza uko yabyakiriye gutizwa muri Marines FC maze avuga ari ibintu byamufashije cyane kuko byamuteye gukora cyane ahura n’umutoza Rwasamanzi Yves wamuzamuriye urwego abona umwanya ubanza mu kibuga.
Yagize ati: “Gutizwa muri Marines byaramfashije cyane byampaye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo byibura mbe umuzamu wa mbere mu ikipe y’igisirikare kirwanira mu mazi. Umutoza Yves Rwasamanzi niwe wamfashije cyane maze anzamurira urwego bituma mba ununyezamu wa mbere ngarutse byatumye ngaruka muri APR FC.
Ahishakiye Haritier yazamukiye mu ikipe y’Intare aza kuzamurwa muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 gusa ahita atizwa muri Marines FC aza kugaruka muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.