Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Nyakanga 2020, nibwo uwari umutoza wungirije wa APR FC umunya-Maroc Nabyl Bekraoui yuriye rutemikirere aherekejwe n’ubuyobozi bwa APRFC yerekeza iwabo muri Maroc nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye n’ikipe ya APR FC.
Tariki 02 Nyakanga 2019, nibwo abatoza bashya batatu bayobowe n’umukuru Mohammed Adil Erradi, uwari umwungiriza we Nabyl Bekraoui ndetse n’uw’abanyezamu Mugabo Alex, beretswe itangazamakuru ku mugaragaro nk’abatoza bashya b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Umutoza Nabyl akaba yashimiye ubuyobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC mbere y’uko yurira rutemikirere yerekeza iwabo muri Maroc mu gihugu cy’amavuko.
Ati: “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane byimazeyo umuryango mugari wa APR FC yaba ubuyobozi, abatoza twakoranye mu gihe cy’umwaka wose, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC ni ukuri twabanye neza cyane kurusha uko nabitekerezaga ubwo nazaga gukorera mu Rwanda, nagira ngo mbashimire cyane ubumuntu bangaragarije muri iki gihe cyose maze mu ikipe nziza cyane ya APR FC.”
Umutoza Nabyl Berkaoui akaba yari mu itsinda ry’abatoza bafashije APR FC kwegukana igikombe cy’mikino ya gisirikare 2019, igikombe cy’intwari 2020 ndetse n’igikombe cya shampiyona 2020 idatsinzwe umukino n’umwe.


Ubuyozi bwa APR FC bukaba bwamugeneye impano ndetse bunaboneraho kumushimira cyane ubwitange n’umurava yagaragaje mu gihe cyose yari umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse bukaba buboneyeho no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu mwuga we w’ubutoza.