Abakinnyi batandatu baturutse mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye mukino na Cap-Vert basanze abandi mu mwiherero, kuwa Gatanu nimugoroba bakoranye imyitozo na bagenzi babo bitegura umukino wa CAF Champions league na Gor Mahia.
Ba myugariro Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, hari kandi Manishimwe Djabel ukina hagati ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques.
Ni imyitozo yatangiye saa kumi z’umugoroba, yari iy’ingufu yoroheje itarimo gutera umupira,nyuma y’iminota 45 ikipe yasubiye mu mwiherero.


Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite umukino wa gicuti wa cumi na Musanze FC ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo saa cyenda z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.
APR FC iritegura umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league izakiramo Gor Mahia tariki ya 28 Ugushyingo 2020 guhera saa cyenda z’umugoroba kuri Stade ya Kigali.




