Itsinda ry’abafana ba APR FC bibumbiye muri APR Kicukiro Fan Club basuye umukinnyi wo hagati wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Olivier Seifu uheruka kurushinga.
Usibye gusura Seifu, iri tsinda ry’abafana ryanamugeneye ibahasha irimo inkunga ryamugeneye ndetse rinamuha impano yihariye yo kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwe rushya amaze ibyumweru bibiri atangiye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi waryo Rukaka Steven.
Yagize ati: ” Mu izina rya APR Kicukiro Fan Club, ndagira ngo mbanze mbashimire kuba mwaduhaye ikaze ndetse mukanatwakira mu rugo rwanyu rushya, nta kindi kitugenza uretse igikorwa cy’urukundo tubakunda ari narwo rwadushoreye rugatuma tuza kubasura.”
“By’umwihariko nyir’urugo Olivier Seifu ukora uko ushoboye ngo ushimishe yaba umwe ku giti cye mu bateraniye aha, itsinda ryacu twaje duhagarariye rya APR Kicukiro Fan Club ndetse n’ikipe muri rusange. Ntitwabona icyo tukwitura kubw’imbaraga uba watanze rimwe na rimwe ukahavunikira kugira ngo turare twishimye, ibi dukoze ni ikimenyetso gusa nibura kugira ngo tukwereke ko tugutekereza gusa Imana izajye ihora iguha umugisha kandi izabubakire mubyare mwuzukuruze.”
Niyonzima Olivier Seifu nka nyir’urugo wari wasuwe, yafashe umwanya ashimira abashyitsi bari bamusuye anabizeza ubwitange no gukomeza kubaha ibyishimo mu ikipe yabo bakunda.
Yagize ati:” Ndagira ngo mfate uyu mwanya mbashimire mwese muri hano ndetse n’abatabashije kuhagera, ni ukuri mwakoze cyane mwagize neza kuza kudusura, urukundo mutweretse natwe tuzarubitura ndetse ndanabizeza kuzakomeza kubaha ibyishimo mu ikipe yanyu mukunda, iyo dutsinze tukabona mwishimye natwe nibyo byishimo byacu kandi mujye muzirikana ko uko mukunda APR FC natwe ari ko tuyikunda.”
Itsinda rya APR Kicukiro Fan Club ribarizwa mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali , ryashinzwe mu mwaka w’2000 rikaba rihuriwemo n’abafana bagera kuri 215.