Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Mata 2021 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yatangiye imyitozo yitegura shampiyona igomba gutangira ukwezi gutaha Gicurasi aho izakinwa mu matsinda.
Nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa hari hakurikiyeho gutangira imyitozo, ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose, ndetse n’akanyamuneza kagaragaraga ku maso y’abakinnyi bongeye guhurira hamwe nyuma y’igihe kinini badakorera imyitozo hamwe.
Nk’uko byatangajwe na Ferwafa shampiyona ikaba ibura ibyumweru bibiri ngo itangire, dore ko izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021, ikipe ya APR FC iri mu itsinda rya A ririmo , Bugesera FC, AS Muhanga na Gollira FC.
AMAFOTO Y’IMYITOZO YA MBERE YA APR FC