Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya mbere nyuma yo kugera mu gihugu cya Kenya yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere uzakinwa kuwa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza kuri Stade ya Nyayo.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse kuri Hoteli ya Ole Sereni saa 14:30 igenda urugendo rw’ibiometero 26 yerekeza ku kibuga cy’imyitozo cya Two Rivers gifitwe na Two Rivers Mall giherereye mu gace ka Kiambu mu mujyi wa Nairobi.
Ni urugendo rwatwaye iminota 40, imyitozo y’uyu mugoroba yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi yiganjemo iyongera ingufu, kugorora umubiri no gukora ku mupira byoroheje dore ko ikipe yari imaze amasaha 28 idakora imyitozo.


Mu kibuga cy’ubwatsi kimeza, ikipe ntabwo yigeze ikora imyitozo yo guhurira ku mupira kugira ngo hirindwe imvune zishobora kuvuka mbere y’umukino. Imyitozo yamaze isaha imwe ikipe ibona gutaha.
Ejo kuwa Gatanu ikipe izakora imyitozo ya nyuma kuri Stade izakiniraho ya Nyayo iherereye ku birometero bitanu uvuye kuri Hoteli ya Ole Sereni icumbitsemo. Abakinnyi baje bose ni bazima nta mvune n’imwe iri mu ikipe.
Amafoto yaranze imyitozo