Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’u Rwanda yakoreye imyitozo muri Gym ya Hotel ya Ole Sereni iherereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, ni imyitozo yibanze cyane mu kongerera abakinnyi imbaraga ndetse no kunanura imitsi.
Ni imyitozo yabaye guhera saa tatu za hano muri Kenya ikaba ibanziriza iya nyuma yo gukora ku mupira ibera kuri Nyayo Stadium aho umukino nyirizina uzabera ugahuza Gor Mahia ndetse na APR FC.


Imyitozo ya nyuma biteganyijwe ko iba ku isaha ya Saa Kumi za hano muri Kenya , bikaba ku isaha ya saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda ari nayo umukino uzaberaho kuri uyu wa gatandatu.
Kugeza ubu abakinnyi bose bameze neza uko ari 22 bakaba biteguye guhangana na Gor Mahia kugirango babashe kurenga iri jonjora rya mbere ry’imikino ya CAF Champions League kugirango bagere mu matsinda nkuko babyiyemeje.
Andi mafoto yaranze iyi myitozo: