E-mail: administration@aprfc.rw

Mu isura nshya ya shampiyona APR FC yisanze mu itsinda rya mbere

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 06 mata 2021 nibwo ku cyicaro gikuru cy’ishyirahamwe  ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa I Remera habereye ibiganiro byahuje abahagarariye amakipe abarizwa mu kiciro cya mbere.

Iyo nama ikaba yari iyo kungurana ibitekerezo k’uburyo shampiyona yakinwamo ndetse n’igihe yatangirira, muri iyo nama niho hatoranyijwemo  uko amakipe yakina mu buryo bw’amatsinda aho amakipe yatomboraga akisanga mu itsinda ari amakipe ane, aho niho ikipe ya APR FC yisanze mu itsinda rya mbere iri kumwe ni ikipe ya Bugesera  FC,AS Muhanga  na Gorilla Fc.

Nyuma yo gutombora, hakaba hemejwe ko <span;>shampiyona izatangira tariki ya 01 Gicurasi 2021 ikazarangira tariki ya 29 Kamena 2021, ni imikino izakinwa mu buryo hazabaho umukino ubanza n’uwo kwishyura, hanyuma ikipe ebyiri za mbere zikazabona itike cyo gukina ¼ cy’irangiza.

Hemejwe ko imikino ya ¼ na ½ hazakinwa umukino umwe, ikipe itsinzwe ihite ivamo indi igakomeza mu kiciro gikuriyeho, ni mugihe kandi amakipe atazagera muri ¼ cy‘irangiza, azahura hagati yayo maze hishakemo abiri azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Muri iyi nama kandi banzuye ko ikipe izatwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2020-2021 izahita ihagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu gihe iya kabiri izahita yerekeza muri CAF Confederation Cup.

Uko amakipe yatomboranye:

ITISINDA A:
APR FC, BUGESERA FC, AS MUHANGA na GOLLIRA FC.

ITSINDA B:
RAYON SPORTS FC, KIYOVU SPORT, GASOGI UNITED na RUTSIRO FC

ITSINDA C:
POLICE FC, AS KIGALI FC, MUSANZE FC na ETINCELES FC.

ITSINDA D: MUKURA VS, SUNRISE FC, MARINES FC na ESPOIR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published.