Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje imyitozo ya nyuma yitegura guhura na AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20, uzakinirwa kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru Tariki ya 27 Ukwakira 2019.
Mu gihu cyari cyabuditse ikirere cya Shyorongi cyatewe n’imvura yaguye mu gitondo mu bice byinshi by’igihugu, ntiyabujije abasore 23 bari bayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil gukora imyitozo yamaze isaha n’igice.


Iyi myitozo ikaba yibanze ku guhererekanya umupira mu kibuga hagati ndetse no kurangiriza mu izamu bibanda ku mipira ivuye mu mpande.
Myugariro Buregeya Prince aracyafite imvune mu kagombambari k’ibumoso izatuma atagaragara mu kibuga kuri uyu mukino, mu gihe Mutsinzi Ange we azaba yagarutse nyuma y’uko aba bombi bagiriye ibibazo bitandukanye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona AS Kigali yakiriyemo ndetse ikananganya na APR FC kuri Stade ya Kigali Tariki ya 08 Ukwakira 2019.
APR FC imaze gukina imikino ine, ikaba ihagaze ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Mukura Victory Sports ndetse na Police FC banganya amanota 11 mu mikino itanu.











