
Nyuma yo gutsinda no gusezerera ikipe ya Kiyovu Sports mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro bikayigeza ku mukino wa nyuma, byari ibyishimo ku musozi wa Shyorongi.
Mu byishimo byinshi Chairman wa APR F.C mu ijambo yageneye abakinnyi, yongeye kubabwira ko ibyo bahora babifuzaho babibahaye kandi abasaba gukomereza aho.
Yagize ati: “Umukino ubanza sinawurebye, ariko nakurikiye uko umukino wagenze, icyo nabonye ni uko no mu Bugesera mwari kwitwara neza mugatsinda, ariko uyu munsi muradushimishije. Ibi ni byo duhora tubifuzaho rwose.”
“Mwabonye uko abakunzi banyu babishimiye bitewe n’uko mwakinnye, ariko n’ubwo mutanze ibyishimo uyu munsi dutegereje n’ibindi, kuko hari urundi rugamba rubategereje.”
“Muri Abanyarwanda buzuye, muri aya marushanwa muhuramo n’abakinnyi batandukanye, ariko mwebwe murihariye, mwerekanye umupira uri ku rwego rwiza kandi ibi ni byo duhora twifuza. Mukomeze mukotane n’ibindi muzabigeraho turabizeye kandi nk’ubuyobozi duhari ku bwanyu.”
Tubibutse ko APR FC izahura k’umukino wa nyuma na Rayon Sports ku itariki 03 Kamena 2023 mu karere ka Huye.


















