Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Mohammed na Yannick bafashije APR FC gutsinda Sunrise FC mu mukino wa karindwi wa gicuti

 

Rutahizamu Yannick Bizimana na Mushimiyimana Mohammed ukina hagati bafashije ikipe y’ingabo z’igihugu gutsinda Sunrise FC yo mu ntara y’Iburasirazuba ibitego 2-1 mu mukino wa karindwi wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo.

Iminota 20 ya mbere, amakipe yombi yabanje kwigana no gucungana, ariko APR FC ikanyuzamo igasatira, ku munota wa 34 Bizimana Yannick yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira yacomekewe neza na Ndayishimiye Dieudonne ariko umupira awucisha gato rw’izamu.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gusatira maze ku munota wa 36, ibona uburyo bwiza bwa Ruboneka Bosco warebanaga n’umunyezamu ariko umupira awucisha hejuru cyane y’izamu.

Ku munota wa 38, nibwo Bizimana Yannick yatsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe, ku mupira mwiza yari ahawe na Bukuru Christophe maze igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Nyuma y’igice cya mbere, APR FC yahise ikora impinduka ikuramo Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Bizimana Yannick na Bukuru Christophe bahise basimburwa na Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Usengimana Dany, Nshimiyimana Yunussu na Ishimwe Anicet wagiyemo ku munota wa 70 asimbuye Nizeyimana Djuma.

Nyuma y’impinduka umutoza wa Sunrise FC Moses Basena yakoze, ku munota wa 75 bahise babona igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Yafesi Mubiru wagiye mu kibuga asimbuye.

Mu minota ine y’inyongera, nibwo Mushimiyimana Muhammed yatsindiye ikipe ya’ingabo z’igihugu igitego cy’intsinzi kuri koruneri yari itewe na Nsanzimfura Keddy maze umukino urangira APR FC itahanye intsinzi ku bitego 2-1.

APR FC izagaruka mu kibuga mu kibuga ku Cyumweru tariki 15 Ugushyingo saa cyenda z’igicamunsi ikina na Etincelles FC yo mu ntara y’Uburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *