Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Mohammed Adil yatangaje 18 azifashisha imbere ya Rayon Sports

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa cumi na gatanu, ikipe ya APR FC ikaba igomba kwakira ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda (15h00)kuri stade Amahoro i Remera.

Ikipe ya APR FC ikaba isoje imyitozo ya nyima yitegura uyu mukino. Nyuma y’imyitozo ya nyuma umutoza Adil Mohammed Errade akaba yahise atangaza abakinnyi 18 bazifashishwa kuri uyu mukino batarimo bamwe mu nkingi za mwamba b’iyi kipe.

Mu batazagaragara muri uyu mukino harimo kapiteni Manzi Thierry ndetse na myugariro Emmanuel Imanishimwe bombi bafite ibibazo by’imvune nk’uko tubikesha umutoza Mohammed.

Ati: Dusoje imyitozo ya nyuma abakinnyi bameze neza bariteguye n’ubwo harimo abafite ibibazo by’uburwayi n’imvune zitandukanye ariko ibyo ntibyatuza kwitegura umukino kuko abakinnyi bose dufite n’abakinnyi beza kandi bose bafite ubushobozi bwo gukina.

Tubibutse ko kugeza ubu ikipe ya APR FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 34 mu gihe Rayon Sports izaba ari umushyitsi ku munsi w’ejo, yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *