Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi arasezeranya abakunzi ba APR FC ko nibaguma inyuma y’ikipe yabo kuri buri mukino wa shampiyona izabahesha ishema ikabibagiza agahinda batewe no gutahana umwanya wa kane mu irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019.
Amezi atatu aruzuye umutoza mukuru wa w’ikipe y’ingabo z’igihugu Mohammed Adil Erradi, umwungiriza we Nabyl Berkaoui bombi bakomoka muri Maroc ndetse n’umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex bahawe inshingano zo gutoza ikipe ya APR FC.
Mu kiganiro kirambuye Mohammed Adil yagiranye n’Umunyamakuru wa APR FC, akaba yasobanuye neza urugendo rwe muri iyi kipe agatangaza ko n’ubwo umusaruro yagiye itanga uri ku rwego rutanyura buri wese, ariko ko hagiye habaho inzitizi zatumye atagera ku ntego yari yariyemeje.
Ku wa Gatanu Tariki ya 02 Kanama 2019, nibwo APR FC yerekanye abatoza bashya maze bukeye kuya 03 Kanama bakoresha imyitozo ya mbere ikipe ya APR FC, icyo gihe yiteguraga kwerekeza muri Kenya mu mikino ya Gisirikare yari ku ngengabihe y’iyi kipe.


Cyari ikizamini cya mbere kuri Adil, agatangaza ko n’ubwo APR FC yahuye n’amakipe yari akomeye ariko yitwaye neza ikabasha kwegukana igikombe.
Yagize ati: ‘’Ubu amezi atatu aruzuye ndi kumwe na APR FC, igihembwe cya mbere cy’imyiteguro twahise tujya muri Kenya mu mikino ya gisirikare, dutwara igikombe dutsinze imikino itatu dutsindwa umukino umwe aho twakinaga n’amakipe akomeye, twagarutse i Kigali aho abakinnyi bahise bahamagarwa mu ikipe y’igihugu bamarana nayo ukwezi n’igice, abatarahamagawe twasigaranye twitoza neza, ndetse dutsinda imikino yombi ya gicuti.
‘’Ubwo abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu bagarukaga twitozanyije iminsi ibiri gusa, duhita twitabira Agaciro Football Tournament 2019. Twanganyije umukino wa mbere twakinishije abakinnyi biganjemo abo twari tumaze iminsi dukorana imyitozo batahamagawe mu Mavubi, umukino wa kabiri twatsinzwe na Police FC yakinnye neza, twakinishije ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi bakinnye umukino w’Amavubi na Ethiopia twari tumaranye imnsi ibiri gusa mu myitozo.’’

Umutoza Mohammed Adil yakomeje atangaza ko abafana bari bakwiye kwihanganira igihe cyo kubaka ikipe ishyize hamwe kandi y’igihe kirekire ahubwo bagakomeza kuyijya inyuma maze nayo ikazabaha umusaruro bazishimira
Yagize ati: ‘’APR FC igizwe n’abakinnyi 26 bari ku rwego rwo hejuru, abafana bari bakwiye kwibuka ko ikipe dufite ubu yahindutse 80% igizwe n’abakinnyi bafite ubuhanga buhanitse ariko bakiri bato mu myaka. Kugira abakinnyi beza byakorohera cyane ariko kubaka ikipe nziza ihatana ku rwego mpuzamahanga ntibikorwa mu munsi umwe gusa. Tugerageze kuyubakira hamwe kandi izaduha umusaruro tuzishimira twese hamwe.‘’
Agira icyo atangaza ku mupira w’amaguru w’u Rwanda ndetse n’icyo yaba azi ku makipe agiye guhangana nayo muri sahampiyona akaba yatangaje ko amaze kumenya amwe mu makipe ari ku rwego rwiza ndetse anakina umupira unogeye ijisho gusa akomeza avuga ko ikigira amakipe manini ari imikinire yayo atari amazina.
Ati: ‘’Amakipe yo muri shampiyona yose nyashyira ku rwego rumwe, n’ubwo hari ayo maze kubona akina neza nka AS Kigali, Rayon Sports na Police FC. Nubaha amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere uko ari 15, ntabwo ntinya ikipe ngendeye ku izina oya, amakipe yose arakomeye tuzagira shampiyona nziza.‘’
Abajijwe intego yaba ajyanye muri Shampiyona ya mbere agiye gutoza ku butaka bw’u Rwanda akaba yasubije ati: ‘’Intego njyanye muri shampiyona y’u Rwanda 2019-20 ni ugutsinda buri mukino.’’


Nyuma yo gusoza imikino ya gisirikare yegukanye igikombe, APR FC yakinnye imikino ibiri ya gicuti yatsinzemo Heroes FC ibitego 3-0, ndetse inatsinda Gasogi United ibitego 3-0. Yitabiriye kandi irirushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 ryatangiye Tariki ya 13 Nzeri inganya na Mukura Victory Sports ibitego 2-2 mu mukino wa mbere, mu gihe yatsinzwe na Police FC mu mukino wa kabiri ibitego 1-0 Tariki 15 isoreza ku mwanya wa kane.
Tariki ya 27 Nzeri ikaba kandi yaranganyije na Kiyovu Sports 0-0, mu mukino wa gicuti wateguraga Shampiyona izatangira ku munsi w’ejo Tariki ya 04 Ukwakira yakirwa na AS Kigali kuri Stade ya Kigali saa cyenda zuzuye z’igicamunsi, ikazakurikizaho umukino izakirwamo na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera Tariki 08 Ukwakira 2019.




where is better to buy lisinopril
colchicine pill
generic brand for levaquin