E-mail: administration@aprfc.rw

Migi yagize icyo yisabira abakunzi ba APR FC nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Bugesera FC

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa makumyabiri na Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu kiganiro twagiranye na kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste nyuma y’imyitozo, yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino. Ati ” Twiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza, morale iri hejuru ntamvune dufite mu ikipe yacu abakinnyi bameze neza, umwuka ni mwiza, muri make twiteguye neza umukino wa Bugesera FC.”

Migi yakomeje asaa abakunzi ba APR FC kudacika intege abasaba gukomeza gufatanya nabo abibutsa ko urugamba rukiri rurerure. Ati ” Ndagira ngo nsabe abakunzi ba APR FC kudacika intege turacyafite imikino myinshi urugamba ruracyari rurerure ndabasaba rwose gukomeza kutuba hafi bakadushyigikira nkuko basanzwe badushyigikira”.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 mu mikino 23 imaze gukina, mu gihe Bugesera FC bazakina nayo iri ku mwanya wa 12 ikaba ifite amanota 25 mu mikino 23 nayo imaze gukina.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.