Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Miggy yageneye bagenzi be ubutumwa bw’intsinzi, ndetse anabagira inama y’uko bagomba kwitwara imbere ya Musanze FC

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste utari bugaragare mu mukini w’uyu munsi, yageneye bagenzi be ubutumwa bubifuriza intsinzi ndetse anaboneraho no kubagira inama ku mukino w’uyu munsi.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa cumi na karindwi, APR FC ikaba iri bwakire Musanze FC uyu munsi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice (15h30′)

APR FC iraza gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bamwe banasanzwe bagenderwaho barimo kapiteni wayo Miggy ugifite imvune ndetse na Kimenyi Yves, Sugira na Ntalibi Steven.

Miggy n’ubwo atari bugaragare muri uyu mukino, yageneye bagenzi be ubutumwa bubifuriza intsinzi. Ati: Mbifurije amahirwe menshi kuri uyu munsi,iyi match yuyu munsi irasaba imbaraga,gushyira hamwe no gufashanya,kandi ibyo byose murabifite,nizeye ntashidikanya ko amanota atatu yuyu munsi turi buyabone,murakoze mugire umunsi mwiza w’instinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *