Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Michel yatangiye imyitozo nyuma y’imvune yakuye mu ikipe y’igihugu

Myugariro w’ikipe ya APR FC ukina ku ruhande rw’iburyo, Rusheshangoga Michel wari umaze iminsi atagaragara mu myitozo kubera imvune yakuye mu ikipe y’igihugu, yaraye atangiye imyitozo hamwe na bagenzi be.

Michel yari amaze icyumweru atitabira imyitozo kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako yari arwaye, biba ngombwa ko ahabwa ikiruhuko kugira ngo adahatiriza akaba yahababaza cyane kandi bitari bikomeye cyane. Kuri uyu wa Kabiri Michel nibwo yatangiye imyitozo kandi ngo arumva ntakibazo agifite.

Ati: kugeza ubu nta kibazo ngifite, nakurikije inama umuganga yampaye nasabwaga kuruhuka simpatirize kugira ngo ntahangiza cyane kandi bitari bikomeye cyane, ariko ubu ndumva nta kibazo rwose. APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shmpiyona uzayihuza na Musanze fc kuri uyu wa Gatandatu. APR uyu munsi irakora imyitozo saa cyenda n’igice (15h00) i Shyorongi.

87 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *