Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.
Rusheshangoga Michel niwe wafunguye amazamu igice cya mbere kigiye kurangira ku munota wa mbere (45’) mbere y’uko Hakizimana Muhadjiri ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 53’ biturutse ku mupira mwiza yari ahawe na Byiringiro Lague.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 41 mu mikino 17 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 20.
Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Iranzi Jean Claude yasimbuwe Hakizimana Muhadjiri, Amran Nshimiyimana asimburwa na Ntwari Evode, naho Andrew Butera asimburwa na Nizeyimana Mirafa.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC izasura Kirehe FC tariki 02 Werurwe mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona kuri stade ya Kirehe. APR ikaba igomba kwitegura uyu mukino guhera ku munsi w’ejo kuwa Gatanu aho bazkora imyitozo saa tatu n’igice (09h30′) i Shyorongi.