E-mail: administration@aprfc.rw

Manzi Thierry yahumurije abakunzi ba APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi

Myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu, Manzi Thierry yamaze impungenge abakunzi ba APR FC n’Amavubi nyuma yo kugirira imvue  mu mikino cya CHAN 2020, ubwo Amavubi yatsindaga ikipe y’igihugu ya Togo  ibitego 3-2 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda C.

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry kimwe na bagenzi be bakuhutse muri Cameroon, aho ikipe y’igihugu yari yitabiriye imikino ya CHAN 2020, ikaviramo muri 1/4 cy’irangiza isezererewe na Guinea ku gitego 1-0.

Nyuma y’uko Amavubi agarutse, twaganiriye na Manzi tumubaza byinshi ku bijyanye n’imvune ye maze adusobanurira birambuye imvo n’imvano yayo n’uko yumva ameze, anaboneraho guhumuriza abibazaga igihe azamara atagaragara mu kibuga.

Yagize ati: ”Imvune yanjye nayigize ku mukino wa kabiri twakinnye na Maroc, ubwo nagonganaga n’umukinnyi maze ngwa nabi ngira ikibazo mu mbavu ariko kubera ko amaraso yari yashyushye sinumvise ububabare ako kanya ahubwo nabwumvise nyuma ariko numva ntabwo bikabije ndetse nanakora imyitozo twitegura Togo ariko mu by’ukuri nta kibazo gikomeye mfite pe .”

Manzi akomeza asobanura uko byaje kugenda kugira ngo ave mu kibuga adasoje umukino wa nyuma wo mu itsinda wabahuzaga na Togo ari nawo wabahesheje itike ikomeza muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2.

Yagize ati: ” Mu by’ukuri ninjiye mu mukino twakinaga na Togo numva nta kibazo ahubwo nyuma nibwo naje gutonekara mu mbavu ubwo nateraga umupira sinawuhamya neza nk’uko nabishakaga, ngira ikibazo cyo guhumeka mbanza guhatiriza nyuma y’uko abaganga bari binjiye mu kibuga bakamfasha ariko nyuma y’iminota mike biranga ndasohoka .”

Nyuma yo kudusobanurira byinshi ku mvune ye, twaboneyeho kumubaza uko yumva ameze nyuma yo kuvurwa no gukurikiranwa n’abaganga muri iyo minsi yose amaze arwaye.

Yagize ati: ” Nyuma tuvuye ku kibuga abaganga b’ikipe y’igihugu bakomeje kunyitaho gusa ijoro ryose narababaraga cyane ariko bukeye mu gitondo banjyana kwa muganga bancisha mu cyuma basanga imbavu nta kibazo zagize, bampa imiti igabanya ububabare uko nagendaga nyinywa niko byagendaga bigabanuka, ubu ndumva bitagikabije nka mbere birimo biraza ntabwo nkibabara cyane.”

Tubibutse muri CHAN 2020, Amavubi yari mu itsinda C hamwe na Maroc, Uganda na Togo aho yanganyije imikino ibiri atsinda umwe, akomeza muri 1/4 ari naho rwasezerewe rutsinzwe na na Guinea igitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published.