E-mail: administration@aprfc.rw

Manzi Thierry aradusobanurira inshingano za Kapiteni wa APR FC n’ibanga ryatumye yinjizwa ibitego bike shampiyona ishize


Manzi Thierry ni kapiteni wa APR FC guhera mu mikino ya Cecafa y’umwaka ushize nk’irushanwa rya mbere yari akinnye mu mwenda wa APR FC, uyu musore w’imyaka 24 werekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu aturutse muri Rayon Sports yakomeje kuyiyobora haba mu mikino ya gisirikare, mu irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 ndetse n’umwaka ushize wa shampiyona yaje kwitwaramo neza aho yegukanye igikombe cy’intwari 2020 ndetse n’icya shampiyona 2019-20.

Mu gihe amaze ari kapiteni wa APR FC yageze kuri byinshi byiza harimo no kwesa umuhigo wo gutwara ibikombe byose byakinwe mu mwaka wa shampiyona 2019-20 nk’uko ubuyobozi bwayo bwari bwarabyiyemeje.

Mu kiganiro twagiranye tumubaza inshingano nyir’izina za kapiteni w’ikipe y’ingabo z’igihugu,akaba yadutangarije y’uko ari inshingano zitoroshye ariko na none kubera gufashwa n’ubuyobozi ndetse n’abatoza ubazwa bike kuko uba washyizwe mu buzima bwiza bwo kuyobora bagenzi bawe.

Yagize ati: ”Ni inshingano zikomeye ariko ufashwa n’abo muba muri kumwe mu kazi, nk’abayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana kuko biba bisaba icyizere, sinavuga ko ari ibintu biba byoroshye gusa na none ku rundi ruhande byoroshywa n’abo ukorana nabo.”

”Abayobozi baba bakwizeye ndetse bakagushyira mu buzima bwiza ku buryo utabaza byinshi, kuba kapiteni wa APR FC ni ibintu byiza cyane buri wese yakwifuza kuko ahandi uba ubazwa byinshi bitandukanye ariko muri iyi kipe ubazwa imyitwarire y’ikipe mu kibuga, ukabazwa umwuka mwiza uri mu ikipe nta kindi kirenze ibyo.”

Abajijwe icyo we nka kapiteni akora mu kibuga, akaba yakomeje avuga ko abakinnyi badakora cyane bitewe n’uko kapiteni yabashyizeho igitutu ahubwo ari bo bishyira mu nshingano kuko baba bazi icyo bashaka.

Yagize ati: ”Mu kibuga hagati tuba turi abakinnyi benshi, ntabwo ari kapiteni wenyine ubashyira mu nshinganio oya, bazishyirwano n’abayobozi, n’abatoza ndetse bakazishyiramo nabo ubwabo. Bagenda bakora cyane bidatewe n’uko kapiteni yabashyizeho igitutu ahubwo ari uko bafite intego yo kugira ngo ikipe ikore neza ndetse igere ku rwego rwo hejuru, akenshi tuba tumenyeranye, tuba twarakoranye imyitozo ndetse tuba turi inshuti hagati yacu, ntabwo bigorana rero kuba wayobora abantu nk’abongabo muhurira ahantu henshi hatandukanye kuko mbere y’uko ubayobora bo ubwabo baba biyoboye.”

Kuba ikipe y’ingabo z’igihugu yarinjije ibitego byinshi 44 ndetse ikinjizwa bike bingana na 11, Manzi asanga bitaratewe n’ubwugarizi bukomeye cyane ahubwo ari ugusenyera umugozi umwe byatumye ikipe muri rusange igera ku musaruro mwiza.

Yakomeje agira ati: ”Ni ikipe itagendera ku bantu bayirindira izamu bonyine ahubwo igendera ku bakinnyi bose bari mu kibuga ndetse no hanze yacyo, ba myugariro si bo bakoze akazi gusa ahubwo icyabayeho ni uko umutoza yagerageje kubaka ikipe ubwugarizi bwayo bugatangirira mu busatirizi bukarangirira hariya inyuma kwa Rwabugiri Umar ndetse n’ubusatirizi bugatangirira mu izamu rya Rwabugiri bukarangirira kwa Danny Usengimana.”

”Ubwugarizi bwa APR FC si bwo buri kurwego rwo hejuru ahubwo APR FC muri rusange niyo iri ku rwego rwo hejuru ikaba ishobora gushyira mu bikorwa ibyo umutoza ayisaba kugira ngo ubwo bwugarizi bugaragare ko butatsinzwe ibitego byinshi n’ubwo busatirizi bugaragare ko bwatsinze ibitego byinshi.”

”Ni ubufatanye buri hagati yacu utavuga ngo ni hagati yanjye na Placide cyangwa njye na Ange cyanwa Prince na Ange… oya ahuwo ni ubufatanye buri hagati y’ikipe muri rusange, bushobora kwerekana uko ikipe ikora mu gihe yugarira ndetse n’igihe isatira. Byabaye byiza duhuriza hamwe umukino wacu Danny akugarira amfasha nanjye ngasatira mufasha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.