E-mail: administration@aprfc.rw

Imanishimwe Emmanuel yishimiye kugaruka mu kibuga anashimira Claude wamubereye umusimbura mwiza

Myugariro w’ibumoso wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel yishimiye kugaruka avuye mu mvune yari amazemo iminsi 22 ndetse anaboneraho gushimira Niyomugabo Claude witwaye neza ku mwanya we.

Imanishimwe w’imyaka 24 yagize ikibazo cy’imvune Tariki 17 Ukwakira, mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2021 Amavubi yatsinzwemo na Cameroon igitego kimwe ku busa kuri Stade ya Kigali. Uyu musore yasohotse mu kibuga ku munota wa 65 asimburwa na Rutanga Eric.

Nk’uko yabibwiye umunyamakuru wa APR FC, yavuze ko yari yakwedutse inyama y’itako ry’ibumoso, yaje kwitabwaho n’abaganga muri icyo gihe cyose agaruka mu myitozo kuwa mbere Tariki ya 09-11 yitegura umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona APR FC izakwirwamo na Heroes FC kuri Stade nshya ya Bugesera sa

Yagize ati: ” Nyuma ko kugira iyi mvune abaganga bampaye iminsi ibiri y’ikiruhuko nyuma bancisha mu cyuma kugira ngo barebe niba nta kindi kibazo naba naragize gikomeye baje gusanga ari ugutonekara kw’imitsi gusa, bansabye ko nakwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma itonekara nanjye nditwararika, bampa ibyumweru bubiri nyuma yabyo ntangira kwirukanka buhoro buhoro none meze neza nta kibazo.

Uyu musore uheruka mu kibuga mu mukino APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports Tariki 08 Ugushyingo, atangaza ko yashimishijwe cyane n’imikinire ya Niyomugabo Claude wamusimbuye dore ko yagize uruhare mu bitego 5 APR FC yatsinze guhera ku mukino ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinzemo Espoir FC ibuitego 3-1 Tariki ya 21 Ugushyingo.

Yagize ati: ” Claude ni umukinnyi mwiza cyane, nta n’ubwo yagakwiye kuba umusimbura, ariko kubera amahitamo y’umutoza ahitamo umwe akabanza mu kibuga undi akabanza hanze. Ni umusore wafashije cyane APR FC mu mikino yose yakinnye bizatuma binsaba ingufu nyinshi kugira ngo nze ndenze ku byo yakoze bityo nsubirane umwanya wanjye uhoraho.”

“Ni umukinnyi wihuta cyane, iyo atari ku mupira ntabwo ubimubonamo ariko iyo awufashe nibwo ubona Claude wa nyawe, azi kugarira, akaba mwiza cyane igihe ikipe isatira kandi ukabona ko umukino yawushyizeho umutima ijana ku ijana. Uretse na APR FC ni umukinnyi ikipe yose yakwifuza ko yayikinira.”

 

Imanishimwe Emmanuel asoza yizeza abafana gushyigikira APR FC kuko nabo bamaze kubona ko umukino wose uba ukomeye, tukanabizeza ko tutazahwema kubaha ibyishimo nk’uko bisanzwe bikazanarangira tubahaye ihikombe cya shampiyona kuko ari yo ntego yacu nk’abakinnyi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.