E-mail: administration@aprfc.rw

Manishimwe Djabel yatangaje uko yitwaye muri shampiyona ishize n’ibanga yakoresheje ngo ate ibiro birindwi.


Umukinnyi wo hagati ufasha abasatira izamu ba APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Manishimwe Djabel, yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo yitwaye muri shampiyona y’umwaka ushize, n’ubwo bitari bihagije kuri we akurikije intego yari yihaye igihe yerekezaga mu ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na APR FC Website, akaba yanadutangarije ko guhera aho shampiyona yarangiriye byamusabye gukora cyane kugeza ubwo kuri ubu amaze guta ibiro birindwi.

Yagize ati: ”Muri rusange shampiyona ya 2019-20 ntiyari yoroshye, yatangiye amakipe yose yariyubatse by’umwihariko ku ikipe yacu yiyubatse ku mpande zose haba mu rwego rw’abakinnyi, urw’abatoza yose hamwe ku kigero cya 95%.”
”Ku giti cyanjye navuga ko nitwaye neza ariko si cyane ku kigero nabyifuzagaho, nagerageje kugira uruhare mu bitego 13 byatsinzwe birimo imipira icyenda yabyaye ibitego ndetse n’ibitego bine, gusa nkeka ko iyo shampiyona ikomeza tugakina imikino irindwi yari isigaye nari kwitwara neza kurushaho. Gufasha bagenzi banjye ni imwe mu ntego ntangirana shampiyona kuko umwanya nkina nicyo unsaba.”


Yavuze kandi icyorezo cya Coronavirus cyakoze mu nkokora imyitwarire ya APR FC kuko intego kwari ugusoza imikino 30 idatsinzwe n’umwe.

Yagize ati: ”Coronavirus yaduciye intege kuko yaje duhagaze neza twarahuye n’ikipe yose muri shampiyona kandi twarayitwayeho neza, ntekereza ko n’ayari asigaye iyo ibihe bitaba bibi twari kuyatsinda . Gusa ikindi twazirikana ni uko ikipe idatsinda gusa kuko ifite abakinnyi n’abatoza beza ahubwo n’ubuyobozi bugira uruhare runini cyane.”

”Muri APR FC ubuyobozi bwatubaye hafi budufasha mu mibereho yose ishobora gutuma umukinnyi yitwara neza, butwereka intego z’ikipe ndetse butworohereza no kuzigeraho. Navuga ko igikombe twatwaye cyagizwemo uruhare runini n’ubuyobozi kurusha abakinnyi ndetse n’abatoza.”

 

Mu gihe cya Coronavirus abatoza bakomeje kwita ku ikipe muri rusange ndetse na Djabel by’umwihariko.

” Mu gihe cya Coronavirus abatoza bacu ntibigeze bahagarara, bakomeje kutuba hafi batugira inama mu mirire, bakatwoherereza imyitozo yo gukora umunsi ku wundi natwe tukaboherereza raporo ntabwo twigeze duhagarara na rimwe, ni ibintu byadufashije cyane kuko byatumye dukora cyane ndetse biduha indi mitekerereze yisumbuyeho, ku giti cyanjye nagowe na shampiyona kuko nari mfite ibiro byinshi nagerageje kubigabanya ariko sinabigezeho mu buryo nifuzaga.”

” Shampiyona igeze ku musozo nabibwiye umutoza mukuru Mohammed Adil, maze nawe anyizeza kuzamfasha, yampaga imyitozo nk’iy’abandi akongeraho iyanjye yihariye yamfashije gusubira ku murongo ku buryo kugeza ubu navuye ku biro 72 nkaba ngeze kuri 65 ari nabyo abaganga ndetse n’abatoza bangiriye inama yo kuzajya kugumaho.

” Ntabwo nabitaye kuko ndi umukozi mwiza kurusha abandi ahubwo ni uruhare rw’abatoza bacu banyeretse ibyo gukora ndetse byamfasha ngerageza kubishyira mu bikorwa kugeza ubu ndumva mpagaze neza kandi nizeye kuzitwara neza kurushaho muri shampiyona itaha.”

Manishimwe Djabel w’imyaka 23 yerekeje muri APR FC aturutse muri Rayon Sports yari amazemo imyaka ine aho yageze avuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’Isonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.