Umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu mu ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Manishimwe Djabel, yatangaje ko APR FC ihagaze neza ku myanya yose ko ndetse igomba kubona amanota atatu kuri Espoir FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20.
APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi, yitegura umukino w’umunsi wa cyenda shampiyona izakiramo Espoir FC yo mu karere ka Rusizi saa cyenda z’igicamunsi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Imyitozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, ikaba yakozwe n’abakinnyi 22 batarimo myugariro Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) wagiriye ikibazo cy’imvune mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2021 Amavubi yatsinzwemo na Cameroon igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali Tariki ya 17 Ugushyingo 2019.
Hari kandi myugariro Buregeya Prince ukitabwaho n’abaganga bataratangaza igihe azagarukira mu kibuga nyum ayo kugira imvune mu kabombambari k’iburyo Tariki ya 08 Ukwakira mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiona AS Kigali yakiriye ndetse ikanganya na APR FC igitego 1-1. iyi myitozo kandi ntiyagaragayemo myugariro Nshimiyimana Yunussu wasoje ibizamini by’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Nyuma y’imyitozo, Manishimwe Djabel akaba yatangaje ko ikipe ya APR FC yuzuye neza kuri buri mwanya ko ndetse ko ifite intego yo gutsinda buri mukino bikazayihesha igikombe cya shampiyona
Yagize ati: ‘’Espoir ni ikipe nziza kandi ikipe yose igiye guhura na APR FC iba yafashe uwo mukino nk’uwa nyuma kuri yo, natwe tuba twiteguye buri kipe nk’abakina umukino wa nyuma kandi turi ikipe ihagaze neza ndetse igomba gutsinda imikino yose’’
‘’Dufite ikipe nziza guhera ku batoza beza b’abanyamwuga, ku mukinnyi wa mbere kugeza kuwa 25, iyo witegereje neza kuri buri mukino muyo tumaze gukina nibura buri mukinnyi winjiye mu kibuga yagize uruhare mu bitego byagiye bitsindwa haba gutsinda cyangwa gutanga umupira uvamo igitego. Ibyo bigaragaza ikipe ifite intego zo gutwara igikombe.’’
Agaruka ku myitwarire ye kugeza ku munsi wa munani wa shampiyona, akaba yatangaje ko ahagaze neza nyuma y’ikibazo cy’imvune yoroheje yagiriye mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona APR FC yanganyijemo 0-0 na Kiyovu Sports.
Yagize ati: ‘’ Meze neza maze gukira, nari nagize ikibazo cy’umutsi mu itako ry’iburyo abaganga barankurikiranye narakize neza, niteguye gufatanya na bagenzi banjye ku mukino w’ejo tukabasha kubona amanota atatu kandi twizeye ko bizashoboka.’’
PR FC ikaba ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho inganya amanota 18 na Police FC ya mbere ndetse bakaba bananganya ibitego umunani amakipe yombi azigamye, gusa Police ikaba yarinjije ibitego 14 mu gihe APR FC yo yinjije ibitego 11, mu gihe Espoir FC yo ihagaze ku mwanya wa cyenda n’amanota 10 n’umwenda w’ibitego bitatu.