Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Manishimwe Djabel afashije APR FC gukura amanota atatu i Bugesera

Ikipe ya APR FC ikuye amanota atatu i Bugesera nyuma yo gutsindira Bugesera FC iwayo igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Kabiri wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC ihererkanya neza mu kibuga igerageza gushaka aho yamenera ngo igere imbere y’izamu ari nako Bugesera nayo yafungaga impande ndetse no hagati, ku munota wa gatandatu gusa Peter Otema wa Bugesera yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera ikosa kuri Rwabugiri Umar ukunyezamu wa APR FC.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite abarimo Mutsinzi Ange na Buregeya Prince bavunitse, APR yahushije uburyo bwa mbere ku munota wa gatanu w’umukino ubwo Mugunga Yves yahinduraga umupira washyizwe muri koruneri na Wilondja Jacques.

Mugunga Yves yananiwe kandi gutsindira ikipe ye ubwo yari amaze gucenga umunyezamu Kwizera wa Bugesera ubwo kapiteni Nzabanita David yahushaga uburyo bwiza ku ruhande rwa Bugesera, aho yateye umupira muremure ugaca ku ruhande rw’izamu.

Nyuma yo guhusha ubwo buryo bwose Manishimwe Djabel yaje gutsindira ikipe ye igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 33 ku mupira yahawe na Bukuru Christiphe, aroba umunyezamu

APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri mu gice cya kabiri, ba rutahizamu barimo Mugunga Yves, Usengimana Danny na Ishimwe Kevin bagorwa n’umunyezamu na ba myugariro ba Bugesera FC.

6 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *