Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Manishimwe Djabel afashije APR FC gukura amanota atatu i Bugesera

Manishimwe Djabel afashije APR FC gukura amanota atatu i Bugesera nyuma yo gutsinda Heroes 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.

Heroes FC niyo yakiriye uyu mukino, APR FC yari umushyitsi uyu munsi, yakinnye uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba barimo kapiteni wayo Manzi Thierry ndetse na Niyonzima Sefu bafite ibibazo bitandukanye by’uburwayi n’imvune.

Igitego kimwe rukumbi cya APR FC ari nacyo cyonyine cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 13′ ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Kevin.

Igice cya kabiri, ikipe ya APR FC yagitangiye isatira bikomeye ndetse ishakisha igitego cya kabiri ari nako umutoza Mohammed agenda akora impinduka zitandukanye gusa abasore be bakomeza kugorwa no kubyaza umusaruro uburyo bwiza bagiye babona imbere y’izamu.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 34 ku mwanya wa mbere, irusha amanota atandatu Rayon Sports na Police FC ziyikurikiye, zo zigomba gukina ejo ku Cyumweru.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya APR FC ikaba igomba gutangira kwitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ugomba kuyihuza na Rayon Sport kuwa Gatandatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *