Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Maj Gen MK MUBARAKH umuyobozi wa APR FC yibukije abakinnyi ko gahunda y’uyu mwaka ari ukwegukana igikombe

Maj Gen MK MUBARAKH umuyobozi wa APR FC aganiriza abakinnyi

Nyuma y’uko bapimwe icyorezo cya COVID-19  kuri uyu wa Gatatu, ku isaha ya saa saba ikipe ya APR FC yahise yerekeza mu mwiherero aho isanzwe ibarizwa i Shyorongi. Abayobozi n’abakinnyi mbere yo kugirana ibiganiro bafashe, umunota umwe wo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Jack Musemakweli witabye imana mu kwezi kwa Gashyantare 2021 n’ abandi bakunzi ba APR FC bitabye Imana. Abakinnyi baganirijwe n’Umuyobozi w’iyi kipe bibutswa ko mu ntego nyamukuru za APR FC iya mbere n’ugutwara ibikombe.

Bafashe umunota wo kwibuka Lt Gen Musemakweli

Mu gihe Shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire abakinnyi bahawe impanuro zitandukanye zirimo gukomeza kwitwara neza mu buzima busanzwe bwa buri munsi kuko intsinzi ariho ituruka. Bibukijwe kandi ko imikino bagiyemo itoroshye, ariko nanone iyo bitwaye neza, nibyo bibahesha amahirwe yo kurambagizwa n’ikipe zo hanze kuko baba bigaragaje ko bari ku rwego rwo hejuru.

Maj Gen MK MUBARAKH asuhuza abakinnyi

Umuyobozi yakomeje agira ati: muri abakinnyi beza bakomeye bafite impano, turashaka ko no mu ikipe y’igihugu niba twari dufiteyo abakinnyi 10 ejo bazabe 20 bityo irushanwa tugiyemo dukomeze ya ntego yacu yo gutsinda buri kipe. Nanone yaboneyeho kwerekana abandi bayobozi bashya barimo Brig Gen Filmin Bayingana umuyobozi wunirije wa APR FC, Bwana Masabo Michel umunyamabanga ndetse na Uwihanganye Hardi Camerman mushya.

Brig Gen Filmin Bayingana umuyobozi wungirije wa APR FC
Masabo Michel umunyamabanga wa APR FC

Ku ruhande rw’Umutoza Adil Mohamad yagize ati: tugarutse mu mikino nyuma y’iminsi tudakina, ubundi imikino nibwo buzima bwacu, ndabishimiye cyane muri abakinnyi beza, ikipe ya APR FC irashaka kubagira abantu bakomeye mu mupira wa maguru, ibyo rero tuzabyerekanira mu kibuga kandi tuzitwara neza kuko dufite abayobozi beza bakunda umupira wacu.

Umutoza mukuru wa APR FC Adil Mohamad

Manzi Thiery kapiteni wa APR FC yafashe umwanya nawe yunga mu ijambo ry’umutoza we, abwira ubuyobozi ko mwizina ry’abakinnyi ubutumwa babwakiriye uko bwakabaye ko biteguye gukotana kandi bizeje ubuyobozi n’abakunzi b’ikipe intsinzi.

Manzi Thiery Kapiteni wa APR FC

Shampiyona yuyu mwaka ikaba izakinwa guhera tariki ya 01 Gicurasi 2021 kandi izakinwa mu buryo bw’amatsinda. ikipe izatwara igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 izahita ihagararira u’ Rwanda muri CAF Champions League mu gihe iya kabiri izahita yerekeza muri CAF Confederation Cup.

Abatoza b’abanyezamu ba APR FC
Rwabugiri Umar umunyezamu wa APR
Rutahizamu Nshuti ateze amatwi umuyobozi wa APR FC
Manishimwe Djabel nawe yari ahari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *