Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC agira ubutumwa ayigenera


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe aboneraho no gusura ibikorwa bitandukanye byubatswe ku mpande z’ikibuga  iyi kipe isanzwe ikoreraho imyitozo, ibyo bikorwa ni ibifasha kongerera imbaraga abakinnyi, akaba yanakurikiranye imyitozo y’iyi kipe dore ko irimo kwitegura imikino ya CAF Champions League.

inzu ikorerwamo imyitozo yo gukomeza inyama nayo ubu yatangiye gukoreshwa

hubatswe ikibuga cy’umucanga Abakinnyi bitorezamo mu gukomeza amaguru no kongera imbaraga

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yanaboneyeho gushimira abakinnyi uburyo bitwaye mu cyiciro cya mbere cy’amajonjora y’imikino ya CAF Champions League ubwo batsindaga ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia ndetse bakaza no kuyisezerera.

Yagize ati” Ndabashimira uburyo mwitwaye mukuramo iriya kipe nyamara ibarizwamo abakinnyi mpuzamahanga barenga barindwi byari ibyishimo, n’ubwo ntabashije kugera kuri sitade ngo nkurikirane uriya mukino kuko narindi m’ubutumwa bw’akazi, ariko nawukurikiranye mu buryo bw’amashusho. Mwitwaye neza, ntabwo nari narabonye uburyo bwo kubashimira ku mugaragaro ubu nicyo cyanzanye.”

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga  yashimiye ikipe uko yitwaye basezerera Mogadishu City Club

Yasoje asaba abakinnyi gukomeza intego bihaye zo gutsinda, no gukomeza gukora imyitozo neza kugira ngo bazabashe gukuramo n’ikipe ya Etoile du Sahel yo muri Tunisia tuzakina nayo mu kwezi gutaha.

APR FC OYEEEE

Yagize ati ” Nsoje mbasaba gukomeza imyitozo myiza kugira ngo tuzabashe no gutahana intsinzi mu mikino tuzakurikizaho, imyitozo murayikora neza twizeye ko nahandi tuzabona intsinzi ituma Ingabo z’Igihugu zishima, abakunzi ba APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bikaba akarusho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *