Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Lt Gen Mubarakh Muganga  yakurikiranye imyitozo ya APR F.C yo kuri uyu wa Mbere

Nyuma yitangira rya shampiyona y’umwaka wa 2021/2022 aho ikipe y’ingabo z’igihugu yanatangiye shampiyona neza itsinda ikipe ya Gicumbi ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje kuyiba hafi dore ko iri no kwitegura imikino mpuzamahanga mu mpera z’uku kwezi ku ugushyingo.

Nkuko buri umwe wese aba akeneye uwamutera ingabo mu bitugu, agakenera n’umuba hafi ni nako  ubuyobozi bwa APR F.C bukomeza kugaragaza ko buri hafi cyane y’ikipe. Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga  yakurikiranye imyitozo ya APR F.C kuva itangiye kugera irangiye, biha ikizere abakinnyi n’abatoza badahwema kugaragarizwa ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye.

N’imyitozo yakozwe hibandwa ku kunanura imitsi ku bakinnyi bakinnye umukino ubanza  wa Gicumbi naho abakinnyi batakinnye uyu mukino bakomeje guhabwa amasomo yo mu kibuga n’umutoza mukuru Adil Mohammed Errad.

Umutoza Adil

Tubibutse ko ikipe ya APR F.C ifite intego yo gutwara shampiyona ubugira gatatu idatsinzwe ikomeza shampiyona kuri uyu wa Gatatu yakira ikipe ya Musanze kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Mbere.

umutoza w’abatoza b’abazamu Haji Taeb Hassan afata umupira
Nsengiyumva Ir’shad
Nshuti innocent ntiyakinnye umukino wabanje wa gicumbi

Itangishaka Blaise ashoreye umupira
Abakinnyi bakinnye umukino ubanza bakoze imyitozo yo kunanura imitsi

Major Guillaume Rutayisire akurikirana imyitozo yo kuri uyu wa mbere

Nsabimana Aimable

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *