Nyuma yitangira rya shampiyona y’umwaka wa 2021/2022 aho ikipe y’ingabo z’igihugu yanatangiye shampiyona neza itsinda ikipe ya Gicumbi ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje kuyiba hafi dore ko iri no kwitegura imikino mpuzamahanga mu mpera z’uku kwezi ku ugushyingo.
Nkuko buri umwe wese aba akeneye uwamutera ingabo mu bitugu, agakenera n’umuba hafi ni nako ubuyobozi bwa APR F.C bukomeza kugaragaza ko buri hafi cyane y’ikipe. Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye imyitozo ya APR F.C kuva itangiye kugera irangiye, biha ikizere abakinnyi n’abatoza badahwema kugaragarizwa ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye.
N’imyitozo yakozwe hibandwa ku kunanura imitsi ku bakinnyi bakinnye umukino ubanza wa Gicumbi naho abakinnyi batakinnye uyu mukino bakomeje guhabwa amasomo yo mu kibuga n’umutoza mukuru Adil Mohammed Errad.

Tubibutse ko ikipe ya APR F.C ifite intego yo gutwara shampiyona ubugira gatatu idatsinzwe ikomeza shampiyona kuri uyu wa Gatatu yakira ikipe ya Musanze kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Mbere.







buy lexapro