E-mail: administration@aprfc.rw

Lt Gen Jacques Musemakweli wahoze ari umuyobozi wa APR FC yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Lt Gen Jacques Musemakweli wahoze ari umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse akaba n’umugenzuzi mukuru wa RDF.

Yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga.

Nyuma y’uko iyi nkuru imenyekanye, umuyobozi mushya wa APR FC yavuze ko ari inkuru y’akababaro ndetse y’incamugongo kuba igihugu cyabura umugabo wakitangiye, akiyemeza kukibohora ndetse yari n’umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko.

Mu bihe biri imbere tuzageza ku bakunzi ba APR FC ab’umupira w’amaguru n’abasomyi muri rusange, uruhare rwa nyakwigendera mu gufatanya na benshi kongera kubaka no kuzamura uyu mukino ukundwa na benshi dore ko nawo amateka mabi yagwiriye u Rwanda atawusize.

Leave a Reply

Your email address will not be published.