Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Lt Colonel Guillaume Rutayisire yasuye irerero rya APR FC i nyakinama

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 mata 2022 nibwo Lt Colonel Guillaume Rutayisire usanzwe ari Team Manager wa APR FC yasuye irerero ry’iyi kipe riherere inyakinama mu karere ka musanze.

Ni irerero ribarizwamo abana b’imyaka igiye itandukanye bakina umupira wa Maguru rikaba ari irerero rikunze kuvamo abakinnyi batandukanye babarizwa muri Iyi shampiyona yu Rwanda.

Mu butumwa yageneye abana babarizwa muri iryo rerero yabibukije igituma umukinnyi aba umunyamwuga ndetse anakomeza kubifuriza amahirwe mu irushwa barigukina ryateguwe na Ferwafa ry’abana batarengeje imyaka 17 dore ko mu mikino ibiri bamaze gukina yose bayitsinze.

Yagize ati: muri abakinnyi bato igihugu kibatezeho byinshi mu minsi iri imbere mujya mubona abakinnyi dufite muri APR FC ni abahanga namwe turizera ko muzagera kure mu mupira w’amaguru, ibyo byose rero bitangirira hano muri kandi bigatangira mufite imyaka mike kandi nabonye mufite ubuhanga butangaje muzi gukina mukomereze aho kandi tubari inyuma ubuyobozi buba ari inyuma kandi bazaza kureba uko mukina.

Kugira ngo mugere ku ntego zanyu rero murasabwa byinshi, kwitwara neza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo mukirinda ibiyobyabwenge mugatuza mugakina umupira mugafata n’umwanya wo kuruhuka uhagije kuko muracyari bato.

Yakomeje abifuriza amahirwe mu mikino yateguwe na ferwafa dore ko bamaze gutsinda iyo bakinnye yose.

Yagize ati: mumaze iminsi mwitwara neza mukomereze aho kuko ikipe ni ihorana intsinzi kandi n’igikombe mugomba ku gitwara kuko nabonye ubushobozi mubufite ndabifuriza intsinzi no muyindi mikino mufite imbere.

Tubibutse ko iyi ikipe yi inyakinama imaze gukina imikino ibiri aho yose imaze kuyitsinda.

dore uko imikino bamaze gukina yagenze

APR FC academy Nyakinama 3_0 Musanze youth
APR FC academy Nyakinama 5-0 Jerusalem yo mu karere ka gakenke

 

222 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *