E-mail: administration@aprfc.rw

Lague na Amran bafashije APR FC gukura amanota atatu i Nyamagabe

Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 1-2 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Nyavisenyi kuri uyu wa Mbere.

Byiringiro Lague niwe wafunguye amazamu umukino ugitangira ku munota wa mbere (2’) mbere y’uko Nshimiyimana Amran ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 42’ biturutse ku mupira mwiza watewe na Savio Nshuti uvuye muri koruneri.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 38 mu mikino 16 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 18.

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Mugunga Yeves yasimbuye Issa Bigirimana, Nizeyimana Mirafa asimbura Andrew Butera naho Iranzi asimbura Nshuti Savio.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC izakira Musanze kuwa Gatanu tariki 22 Gashyantare kuri stade ya Kigalii Nyamirambo. APR ikaba igomba kwitegura uyu mukino guhera ku munsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.