Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yavuze ko kwakirwa n’umukuru w’igihugu ari imbonekarimwe kuko kuri we ari bwo bwa mbere yari amubonye amwegereye.
Nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi isezerewe muri 1/4 cya CHAN 2020 na Guinea, yagarutse mu Rwanda tariki ya 3 Gashyantare, nyuma y’iminsi ine yakirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri La Palisse Hotel mu karere ka Bugesera.
Byiringiro Lague avuga ko iki ari igikorwa cy’imbonekarimwe ndetse cy’agaciro gakomeye kuko ari inshuro ya mbere yari abonye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amwegereye.
Yagize ati: ”Kwakirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni ishema, ni imbonekarimwe kuko byaherukaga kera, byaranshimishije cyane, byaranyuze cyane kuko ntakubeshye nibwo bwa mbere nari mbonye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwegereye, kuri njye ni iby’agaciro gakomeye ntabona uko nsobanura, ni amahirwe umuntu wese yifuza mu buzima bwe guhura n’umuntu nk’uriya.”

”Byaradushimishije kuba yaratweretse ko yakurikiraga imikino twakinaga, ni umuntu uzi umupira, inama yatugiriye zose ni ibintu abakinnyi dukwiye gukora umunsi ku wundi kandi bikazatugeza ku rwego rukomeye. Tuzazikurikiza ntituzamutenguha, uretse n’ubutumwa bwerekeranye n’akazi dukora yaduhaye n’ubuzadufasha mu buzima busanzwe buzatuma tugira ahazaza heza. ni igikorwa cyadushimishije cyane twese abakinnyi.”
Byiringiro Lague yakinnye imikino ibiri muri CHAN 2020 ndetse yitwayemo ndetse yitwayemo neza, akaba ari nayo CHAN ya mbere yari akinnye ku myaka 21.


