Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Kuwa Kabiri inkoko niyo ngoma: Rwabuhungu Dan


Tombora ya ⅛ cy’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Gatanu, yasize ikipe y’ingabo z’igihugu itomboye Amagaju FC, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe, bafite uko bakiriye ibyavuye muri iyi tombora, dore ko umukino ubanza aya makipe yombi agomba gucakirana tariki 5 Mata.

Nyuma ya tombora twaganiriye na Rwabuhunga Dan umuyobozi uyobora Zone 1 APR Fan Club, tumubaza uko yakiriye ibyavuye muri tombora ya ⅛ avuga ko tombora ari tombora kandi ko we nk’umukunzi wa APR FC ibyavuyemo yabyakiriye neza.

Yagize ati” Tombora ni Tombora, ibivamo byose byakirwa neza cyane, ko iba yanakorewe ku mugaragaro nta bwiru, niyo mpamvu ibyavuyemo jyewe nk’umukunzi wa APR FC nabyakiriye neza rwose”

Rwabuhungu Dan yakomeje avuga ku ikipe APR FC yatomboye, aho yavuze ko Amagaju ari ikipe nziza n’ubwo ibarizwa mu cyiciro cya kabiri ariko ko itagomba gusuzurwa kuko nayo ishobora kuba yatsinda cyane ko ngo buri umwe wese azanywe mu kibuga no gushaka intsinzi.

Yagize ati” Ikipe twatomboye ni ikipe nziza, n’ubwo ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, ariko ntabwo wayisuzugura kuko nayo iza mu kibuga ishaka intsinzi rero nta kwirara gusa ikipe yanjye ndayizeye cyane ndizera ko izatahana intsinzi twebwe nk’abafana nakubwira ko kuwa Kabiri inkoko ariyo ngoma”

Tubibutse ko imikino ya ⅛ y’igikombe cy’Amahoro igomba gukomeza kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata ariko ikipe ya APR FC yo ikazakirwa na Amagaju kuwa Kabiri tariki 5 Mata kuri stade y’Inyagisenyi.

288 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *