Kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare nibwo ubuyobozi bw’abafana ba APR FC buyobowe na RTD Col. Kabagambe Geoffrey, bwakoze ivugurura mu buyobozi ndetse banuzuza imyanya itari ifite abayiyobora.
Nk’uko tubikesha RTD Col. Kabagambe yavuze ko bari bamaze igihe bashaka gushyiraho abagomba kuyobora imyanya yariho ariko idafite abayiyobora ndetse bakanavugurura mu buyobozi bwari busanzweho.

Ati “Nibyo koko twakoze ivugurura mu buyobozi bw’abafana ndetse tunaboneraho kuzuza imyanya yari isanzwe iriho idafite abayiyobora, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no kurwego rw’umujyi wa Kigali anaboneraho kutubwira abashyizweho muri komite zombi”
KOMITE Y’ABAFANA KU RWEGO RW’IGIHUGU:
Umuhuzabikorwa: RTD Col. Kabagambe
Umuhuzabikorwa wungirije: RTD Col. Ruzibiza
Ubukangurambaga no gukurikirana ibikorwa by’abafana: Songambere François
Umunyamabanga: Kirezi Nana Ozil
Ushinzwe imyitwarire y’abafana: Mariya Gahigi
ABAJYANAMA:
1. Nzaramba Ally
2. Rutayisire Pascal
UMUNYAMABANGA WIHARIYE W’UMUHUZABIKORWA:
Mbabazi Olga

KOMITE Y’ABAFANA MU MUJYI WA KIGALI:
Umuhuzabikorwa: Kazungu Edmond
Umuhuzabikorwa wungirije 1: Etienne Ndayisabye
Umuhuzabikorwa wungirije 2: Silas Rutagambwa
Umunyabanga: Umutesi Karoline
Ubukangurambaga: Gatete Thomson
Ushinzwe imyitwarire y’abafana: Gisa Gregoire
Ibikorwa mboneza mubano: Celine Akimana

ABAJYANAMA
1. Nkurunziza Mouhamoud
2. RTD Major Kabayiza Serge
3. Ruzahaza Alex
4. Nikuze Agnes