Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Kimenyi Yves yashimiye bagenzi be, akazi gakomeye bakoze mu mikino ibiri baheruka gukina

shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league irakomeza mu mpera z’iki cyumweru igeze ku munsi wayo wa 18, ikipe ya APR FC ikaba gukina na Kirehe FC iwayo i Kirehe kuwa Gatandatu. APR FC ikaba izahaguruka inaha i Kigali ku munsi w’ejo kuwa GatanuĀ  saa mbiri (08h00′) yerekeza mu karere ka Kirehe.

Uyu munsi APR FC ikaba yakoze imyitozo yayo ya nyuma mbere y’uko yereza i Kirehe, iyi myitozo ikaba yitabiriwe n’abakinnyi bose, ndetse na Kimenyi Yves akaba yatwemereye ko yumva ameze neza ko nta kabuza naramuka agiriwe ikizere, ko azitwara neza. Ati: ubu ndumva nta kibazo meze neza, maze no kugarura imbaraga ubu rwose ntakibazo nindamuka ngiriwe ikizere, nizeye ntashidikanya ko nzitwara neza.

Kimenyi kandi yanaboneyeho no gushimira bagenzi be uko bitwaye mu mikino ibiri baheruka gukina byumwihariko umunyezamu mugenzi we Ntwari fiacle. Ati: ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire bagenzi banjye uko bitwaye mu mikino ibiri iheruka, ntabwo byari byoroshye gutangira imikino yo kwishyura urwaje abakinnyi bagera muri batanu, ariko bagenzi banjye bitwaye neza imikino yombi bahakura amanota, byumwihariko ndashimira cyane Fiacle yakoze akazi gakomeye kuko yari wenyine igihe tutabashije kuhaba ikipe yose ndabashimiye mubyukuri.

kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 41 mu mikino 18 imaze gukina ikaba izigamye ibitego 20, mu gihe Kirehe bazakina nayo iri ku mwanya wa 15 n’anota 12 mu mikino 18 nayo imaze gukina, n’umwenda w’ibitego 16.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *