Abafana ba APR FC bo muri zone ya Kicukiro bateye inkunga y’igare mugenzi wabo Mugisha Hassan w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu murenge wa Gatenga utari ufite akazi.
Ni igikorwa cyaraye kibereye muri stade ya Kicukiro, kitabirwa n’abayobozi ba Kicukiro APR Fan Club ndetse, n’abayobozi babafana ba APR FC ku rwego rw’umugi wa Kigali bari bayobowe na Kazungu Edmond.
Mu ijambo rye Kazungu Edmond yashimiye Kicukiro Fan Club avuga ko ari igikorwa kiza bakoze. Ati: ndagira ngo ntangire nshimira Kicukiro APR Fan Club igikorwa kiza cy’urukundo bakoze cyo gufasha mugenzi wabo, muri za Fan Club zacu tugenda dukora ibikorwa bitandukanye buri mwaka, rero ndashimira Kicukiro Fan Club kuba baratekeje iki gikorwa cyo gufasha mugenzi wabo.
Umuvugizi w’iyi Fan Club Mupenzi Victor yavuze ko iki gitekerezo cyavuye ku busabe bwa Mugisha Hassan nyuma y’uko aho yakoreraga bari bamaze kumusezerera, bituma batekereza icyo bamufasha. Ati: Mugisha yadusabye ubufasha natwe turicara tureba icyamufasha nk’umuryango we kandi yiyumvamo ndetse anakunda, n’uko duhitamo kumugurira igare kugira ngo ajye arikoresha mu kazi kandi rimutunge.
Mupezi kandi yaboneyeho kuvuga gahunda yindi bafite mu mpera z’uyu mwaka ko bafite picnic tariki 15 Ukuboza mu rwego rwo kwicara hamwe bakaganira ku mifanire ya Fan Club yabo.
Mugisha Hassan ati: Nukuri kose ndishimye cyane, nejejwe cyane n’iki gikorwa cy’urukundo abayobozi banjye bangaragarije, nukuri ndabashimiye cyane. Mugisha yakomeje avuga ko iri gare yahawe rifite icyo rigiye guhindura mu buzima bwe kuko rigiye gukorera amafaranga.