Kuri iki Cyumweru Tariki 25 Ukwakira ikipe y’ingabo z’igihugu yari yasuye AS Kigali mu mukino wa gishuti wo kwishyura kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda z’umugoroba, umukino ubanza wabereye i Shyorongi amakipe yombi yari yanganyije 1-1.
Ni igice cya mbere cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko APR FC igacishamo ikawuyobora kuko ntibyatinze ku munota wa gatatu gusa Nsanzimfura Keddy w’imyaka 17 gusa yafunguye amazamu ku mupira mwiza yacomekewe na Omborenga Fitina mu rubuga rw’amahina.
APR FC yakomeje gusatira ndetse inabona amahirwe ariko abasore barimo Danny ntibayabyaza umusaruro. Ku munota wa 36 Nsanzimfura Keddy aba yaboneye APR FC igitego cya 2 kuri coup franc ariko ayiteye umunyezamu Bakame ayohereza muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye ari kimwe cya APR FC ku busa bwa AS Kigali.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Seifu hinjiramo Yannick Bizimana, Buregeya Prince na Ishimwe Kevin.
Igice cya kabiri AS Kigali yari yamaze kwinjira mu mukino, ku munota wa 54 yabonye coup franc ku ikosa Kapiteni Manzi Thierry yakoreye Muhadjiri ariko ayiteye unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 57 Biramahire Abeddy wari winjiye asimbuye yateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu Hertier awukuramo.
Ku munota wa 64 Nsanzimfura Keddy yavuyemo kubera imvune yo nyuma gukandagirwa na Nsabimana Eric Zidane mu kagombambari k’iburyo asimburwa na Ruboneka Bosco.
Ku munota wa 74 Ruboneka Bosco wa APR FC yatakaje umupira ufatwa na Muhadjiri yinjirana ubwugarizi bwa APR FC atera mu izamu ishoti rikomeye, umunyezamu Hertier awukuramo.
AS Kigali yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego irasatira cyane maze ku munota wa 88, ku ikosa ry’umunyezamu Hertier wafashe umupira ukamucika, Tchabalala yahise yishyurira AS Kigali.
APR FC yashatse uko yatsinda igitego cya kabiri ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

Amafoto: AS Kigali
Meds information sheet. Brand names.
order albuterol
Best what you want to know about drugs. Read information now.
can you buy generic gabapentin for sale
levaquin cost without insurance
can i buy tetracycline