Myugariro w’ikipe y’igihugu akaba na kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry yahaye ikaze rutahizamu Jacques Tuyisenge ndetse atangaza byinshi ku bunararibonye bwe nyuma yo guca mu makipe akomeye hanze y’u Rwanda.
Mu kiganiro Kapiteni Manzi Thierry yagiranye na APR FC Website, akaba yatangiye ashimira ubuyobozi bwazanye uyu rutahizamu uzigisha byinshi ba rutahizamu bakiri bato ndetse no gufasha ikipe y’ingabo z’igihugu kwitwara neza mu marushanwa nyafurika.
Yagize ati: ”Icya mbere ni ukubanza gushimira ubuyobozi buhora bureberera ikipe kandi buhora buharanira iterambere ryayo, kuba bwarabashije kubaka ikipe impande zose ahari hakenewe imbaraga ikazongeramo kugira ngo ikipe izabashe guharanira kugera ku ntego zayo muri rusange.”
”Ikipe ya APR FC ifite ibintu byiza byo gushimira, kuba Jacques tumufite mu ikipe ndetse n’abandi twari dusanganganywe ari bo Danny Usengimana, Nshuti Innocent, Mugunga Yves na, Nizeyimana Djuma hakiyongeraho Yannick Bizimana ni icyizere kindi cyiza kiyongera ku cyo twari dusanganywe nk’ikipe izaba iyobowe n’ubusatirizi bwiza muri shampiyona y’urwanda ihatanira n’ibindi bikombe bikinirwa hano iwacu ndetse n’amarushanwa nyafurika na CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup.”
”Kuba rero tuzaba dufite Jacques wakinnye aya marushanwa yose kandi uyazi neza akaba yaragiye no guhahira hanze, ndizera ko ubunararibonye bw’imbere y’izamu buzaba buhagije ndetse kandi nizera ko tuzakora ikinyuranyo kizagaragarira buri wese.”


Manzi akomeza atangaza ko aziranye na rutahizamu Jacques Tuyisenge bihagije cyane ko bagiye bahura mu mikino imwe n’imwe agikina muri Police FC ndetse n’ikipe y’igihugu iyo bitabajwe.
Yagize ati: ”Yego Jacques turaziranye muri shampiona twarahuraga mu mikino imwe n’imwe, tuza no kongera kujya duhurira mu ikipe y’igihugu mu gihe umutoza yatugiriye icyizere cyo kuduhamagara, ni umukinnyi ukora ikinyuranyo kandi witanga, ukunda intsinzi kandi wiyemeza ikintu akagikorera kugeza akigezeho.”
Ku bijyanye n’icyo azongera mu ikipe y’ingabo z’igihugu, Manzi akomeza atangaza ko uyu rutahizamu azasangiza abo asanze mu ikipe ubunararibonye cyane cyane ba rutahizamu.
”Ku bigendanye n’icyo azongera mu ikipe, ni umukinnyi umenyereye kandi w’ingenzi buri kipe yose yakwifuza kuba imufite mu itsinda ryayo, ubunararibonye bwe ndetse no kuba yafasha ikipe ku ntego yihaye kuko ni umukozi ku murimo witanga kandi uharanira gutsinda ibitego atitaye ku ikipe ari gukina nayo.”
”Kuba azaba ari mu ikipe nk’umunyarwanda kandi ikinamo abakinnyi b’abanyarwanda, azafasha byinshi ku bigendanye no kudusangiza ubunararibonye afite mu ikipe y’igihugu ndetse no mu makipe yagiye anyuramo hanze y’igihugu, abakiri bato bataha izamu bazamwigiraho byinshi kandi si ku bataha izamu gusa ahubwo buri mukinnyi wese wa APR FC azagira byinshi amwigiraho.”



Rutahizamu Jacques Tuyisenge yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi wa APR FC kuwa 18 Nzeri, ashyira umukono ku masezerano yo kwambara umukara n’umweru imyaka ibiri avuye muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.